Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amavu n’Amavuko

Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) ni ikigo gifite ubuzumagatozi cyashyizweho n’Itegeko Nº 38/2010 ryo ku wa 25/11/2010. Kugeza ubu, RAB igengwa n’Iteka rya Perezida Nº 074/01 ryo ku wa 09/12/2022 rigena inshingano, imiterere n’imikorere yayo. Iri teka riteganya ko inshingano za RAB ari guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu bushakashatsi, iyamamamazabuhinzi n’ubworozi  hagamijwe kongera umusaruro n’ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ndetse n’ibiwukomokaho.

Imeli: info@rab.gov.rw

Umurongo utishyurwa:4675

Telefoni igendanwa :+250788385312

Aho duhereye :Rwanda - Sothern Province, Huye District.

Agasanduku k’ipositaP.O.Box:5016 Huye - Rwanda

RAB ni ikigo gifite aho gikorera kandi gifite urwego rumwe ry’imiyoborere, rufite amabwiriza ngenderwaho amwe. Ibi bikuraho inzitizi z’inzego mu guhererekanya amakuru, guteza imbere ubwumvikane hagati y’iyamamazabuhinzi n’ubworozi, ubushakashatsi  ndetse n’ikorwa rya politiki z’ubuhinzi n’ubworozi.

Icyerekezo: Kwihaza mu biribwa n’imibereho myiza y’Abanyarwanda bose binyuze mu guhindura imigirire y’ubuhinzi n’ubworozi bukava ku rwego rwo guhingira ibyo kurya gusa ahubwo bukaba ubuhinzi n’ubworozi buhingira amasoko.

Inshingano:Inshingano za RAB ni guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu bushakashatsi, iyamamazabuhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro n’ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ndetse n’ibibukomokaho.