Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amashami ya RAB

RAB ifite amashami 13 hirya no hino mu gihugu, kugira ngo ishobore gusohoza inshingano zayo. Ishami rya RAB rifasha gukora ubushakashatsi no kugeza serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi abahinzi. Ishami rifite ububasha bwo gucunga abakozi, imari n’umutungo ryashyikirijwe.

 

Imeli: info@rab.gov.rw

Umurongo Utishyurwa:4675

Nimero ya telephone ngendanwa:+250788385312

Aho RAB Ibarizwa:Rwanda - Intara y'Amajyepfo, Akarere Ka Huye.

Agasanduku k'Iposita:5016 Huye - Rwanda

Ishami rya Ngoma

Ishami rya Ngoma riherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Ngoma, Umurenge wa Kibungo. Mu rwego rw’imiyoborere, Ishami rya ngoma rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe.

Ishami rya Nyamagabe

Ishami rya Nayamagabi riherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka, Akagari ka Ngiryi, mu mudugudu wa Munyege. Mu rwego rw’imiyiborere, Ishami rya Nyamagabe rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Ishami rya Rubilizi

Ishami rya Rubilizi riherereye mu Mujyi wa Kigali, Akrere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Rubilizi. Mu rwego rw'imiyoborere, Ishami rya Rubilizi rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa Kicukiro, Nyarugenge, Gasabo, Rwamagana na Bugesera.

Ishami rya Muhanga

Ishami rya muhanga riherereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Muhanga, Akagari ka Nganzo. Mu rwego rw'imiyoborere, Ishami rya rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa, Muhanga, Kamonyi, Ruhango.

Ishami rya Musanze

Ishami rya Musanze rihereye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru. Mu rwego rw'imiyoborere, ishami rya Musanze rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa  mu Turere twa Musanze, Rulindo na Gakenke.

Ishami rya Gishwati

Ishami rya Gishwati rihereye mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Mulinga. Mu rwego rw'imiyoborere, ishami rya Gishwati rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa Ngororero na Nyabihu.

Ishami rya Songa

Ishami rya Songa rihereye Karere ka Huye, Umurenge wa Kinazi, mu Ntara y’Amajyepfo aho rireberera ibijyanye n'ubworozi bw'inka mu gihugu.

Ishami rya Rubona

Ishami rya Rubona rihereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kiruhura, Umurenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye. Mu rwego rw'imiyoborere, ishami rya Rubona rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyanza.

Ishami rya Rwerere

Ishami rya Rwerere rihereye mu Ntara y’Amajyaruguru, ku cyicaro cyayo kiri mu Kagari ka Gashoro, Umurenge wa Rwerere, Akarere ka Burera. Mu rwego rw'imiyoborere, ishami rya Rwerer rireberera ibikorwa by'Ubhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa Burera na Gicumbi.

Ishami rya Tamira

Ishami rya Tamira rihereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi. Mu rwego rw'imiyoborere ishami rya Tamira rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa Musanze na Rubavu. 

Ishami rya Ntendezi

Ishami rya Ntendezi rihereye mu Kagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba. Ishami rya Ntendezi rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa Nyamsheke na Rusizi.

Ishami rya Gakuta

Ishami rya Gakuta rihereye mu Karere ka Karongi,Umurenge wa Twumba, Akagari ka Gakuta, Intara y'Uburengerazuba. Mu rwego rw'imiyoborere, ishami rya Gakuta rereberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa Karongi na Rutsiro.

Ishami rya Nyagatare

Ishami rya Nyagatare rihereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Nyagatare II. Mu rwego rw'imitoborere, ishami rya Nyagatare rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozo bikorerwa mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.