Ishami rya Tamira rihereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi. Mu rwego rw'imiyoborere ishami rya Tamira rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa Musanze na Rubavu. Mu ntera y'ibilometero 4 uvuye kuri iri shami, hari Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Mu burengerazuba, ku ntera ya kilometero 6, hari umupaka utandukanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Mu burasirazuba ihana imbibi n’Umurenge wa Mudende, naho mu majyepfo ihana imbibi n’Umurenge wa Busasamana. Iherereye kandi ku ntera ya kilometero 12 uvuye ku muhanda munini wa Musanze–Rubavu.
Ishami rya Tamira riri ku butumburuke bwa metero 2,400 hejuru y’inyanja. Ifite ubushyuhe mpuzandengo bwa dogere 15°C ku mwaka, naho imvura igera kuri milimetero 1,450 ku mwaka, usibye mu mezi ya Kamena, Nyakanga na Kanama aba ari igihe cy’izuba.
Tamira iteza imbere ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi n’ubworozi, hibandwa ku kongera umusaruro no kunoza imikorere y'urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Poroagaramu zikorera ishami rya Tamira
1. Gutubura no gukwirakwiza imbuto z’ibirayi
Gutegura ibikorwa bya sitasiyo.
Gukurikirana ibikorwa byose bijyanye no gutubura imbuto z’ibirayi.
Gutubura imbuto z’ibirayi zo mu byiciro bya mini-tubers, pre-basic na basic seed.
Gukangurira no guhugura abatunganya imbuto ku musaruro wujuje ubuziranenge.
Gukurikirana uburyo bwo gutoranya imbuto nziza ku bahinzi b’ibirayi.
Gutegura raporo z’umusaruro.
2. Gufata neza umusaruro
Gutegura no gukurikirana ibikorwa byose bijyanye n’imicungire y’umusaruro nyuma y’isarura.
Guhugura abahugura abandi ku buryo bwiza bwo gusarura, kubika no gucunga umusaruro.
Kugabanya igihombo nyuma y’isarura no kuzamura ubuziranenge bw’umusaruro.
Gukurikirana no gutanga raporo ku bikorwa bya CIP mu turere.
Gusesengura urugero rwa aflatoxine n’izindi myanda y’uburozi mu bigori.
Guteza imbere uburyo bw’ibinyabuzima bwo kurwanya mycotoxins binyuze mu bushakashatsi.
Kongerera abafatanyabikorwa ubumenyi ku buryo bwo kugabanya aflatoxine.
3. Gufata neza umusaruro
Gukora ubushakashatsi ku bwoko bushya bw’ifumbire hagamijwe kunoza inama z’ifumbire.
Gukora igerageza ku ifumbire nshya mu bufatanye n’umushinga wa OCP.
4. Gahunda y’Ubworozi
Seroloji (Serology)
Ikizamini cya Rapid Agglutination.
Parasitoloji (Helminthology)
Sedimentation.
Flotation.
Protozooloji
Isuzuma ry’amaraso (Blood Smear).
Izindi serivisi
Gutanga impushya zo kwimura no kohereza amatungo mato ava i Rubavu ajyanwa muri DRC.
5. Gahunda y’Ubuhinzi bw’imbuto n’imboga
Gukurikirana ibikorwa byo kwita ku murima w’ibiti bya pome ku rubuga rwa Rutagara.
Gukurikirana imicungire y’ingemwe za tamarillo n’amarakuja ziterwa muri pepiniyeri ya Rutagara.
Gukwirakwiza ingemwe za tamarillo n’amarakuja ku bahinzi bo mu Karere ka Rubavu n’ahandi bazisabye.
Gukurikirana no gutanga raporo ku bikorwa byose bya horticulture.
RWAKAYANGA Leandre
Umuyobozi Wa Sitasiyo