Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi zo kuri Interineti

RAB itanga serivisi zitandukanye zo kuri interineti binyuze ku rubuga rwayo cyangwa ku rubuga rwa IremboGov.

Email: info@rab.gov.rw    

Toll free:4675

Mobile:+250788385312

Address: Rwanda - Sothern Province, Huye District.

P.O.Box:5016 Huye - Rwanda

Sisitemu y’Amakuru ku Butaka bw’u Rwanda (RWASIS)

Hano ushobora kubona urutonde rwagutse rw’ibisubizo bijyanye n’ubutaka mu Rwanda, byateguwe mu buryo bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi. Uru rubuga rugufasha gusobanukirwa no guhitamo ifumbire n’izindi serivisi zijyanye n’ubutaka, hashingiwe ku bwoko bw’ubutaka n’ibihingwa uhinga.Ushobora gusuzuma ibisubizo byihariye by’ifumbire n’inama z’ubuhinzi zigufasha kongera umusaruro, kurengera ubutaka no guteza imbere ubuhinzi burambye.

Urubuga Mpuzamahanga rw’Ubucuruzi rw’u Rwanda

Rwanda Trade Portal ni urubuga rw’igihugu rushinzwe gutanga amakuru arambuye ajyanye n’ubucuruzi, cyane cyane uburyo bwo gutumiza no kohereza ibicuruzwa mu gihugu no hanze yacyo. Iru rubuga rufasha abacuruzi, abashoramari n’abaturage kumenya inzira zose z’ubucuruzi, ibyangombwa bisabwa, imisoro n’amabwiriza agenga ubucuruzi.

Sisitemu y’Ikoranabuhanga mu Micungire y’Ubuhinzi (MIS)

Sisitemu y’Ikoranabuhanga mu Micungire y’Ubuhinzi (MIS)

Impushya zo gutwara amatungo(ARPMS)

Impushya zo Kwinjiza cg se Gutwara amatungo ( Hanze yigihugu cg Mugihugu)

Gusaba ifumbire n’imbuto z’indobanure

Uru rubuga rugamije gushyira mu buryo bw’ikoranabuhanga bwuzuye imicungire y’uruhererekane rwo gutanga inyongeramusaruro z’ubuhinzi (agri-input supply chain management) muri gahunda y’u Rwanda y’Inkunga y’Inyongeramusaruro (Agri-Input Subsidy Program), ndetse no gufasha mu guhuza no koroshya inzira zose z’itangwa ryazo.Bikorerwa hifashishijwe Sisitemu y’Icyikoranabuhanga ya Smart Nkunganire, ifasha kugenzura, gukurikirana no gutanga inyongeramusaruro ku bahinzi mu buryo buboneye, bwihuse kandi bubonerana.