Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

                  Ishami rya Gakuta 

Ishami rya Gakuta rihereye mu Karere ka Karongi,Umurenge wa Twumba, Akagari ka Gakuta, Intara y'Uburengerazuba. Mu rwego rw'imiyoborere, ishami rya Gakuta rereberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa Karongi na Rutsiro. Ibiro by'ishami rya Gakuta bihereye mu nyubako ya Karongi Pension Plaza.

Ibikorwa by’ubushakashatsi n'iyamamazabuhinzi-bworozi bikorerwa mu mirenge 13 y’Akarere ka Karongi no mu mirenge 13 y’Akarere ka Rutsiro.

Ibikorwa byo gutubura imbuto bikorerwa kuri site ebyri arizo:

Site ya Gakuta, iherereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Twumba, Akagari ka Gakuta. Iyi kibanza gifite ubuso bugera kuri hegitari 100.

Ikibanza cya Rufungo, giherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, Akagari ka Mwendo. site ifite ubuso bugera kuri hegitari 20.2.

Ishami rya Gakuta kandi rishinzwe ibikorwa byo guteza imbere uburobyi n’ubworozi bw’amafi mu Ntara y’Iburengerazuba.

 

Gusubira Inyuma 

KIMENYI Martin

Umuyobozi Wa Sitasiyo