Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ishami rya Ngoma

Sitasiyo ya Ngoma iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Ngoma, Umurenge wa Kibungo.

Mu rwego rw’ubuyobozi, Sitasiyo ya Ngoma ikorera mu turere dutatu ari two Kayonza, Ngoma na Kirehe.

 

Ishami rya Ngoma riherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Ngoma, Umurenge wa Kibungo. Mu rwego rw’imiyoborere, Ishami rya ngoma rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe.

Iri shami ryashinzwe mu mwaka wa 1989, ritangira rikora nk'ishami ryunganira ishami rya Karama mu rwego rwo gushimangira gahunda y’ubushakashatsi n’iterambere ry’urutoki mu karere.

Ikirere n’Aho Iherereye

Ubushyuhe bw’umwaka: Impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru ni 29°C, naho ubw’ubukonje ni 18°C.

Imvura: Milimetero 1,000–1,200 ku mwaka.

Ubuhagarike: Metero 1,680 uvuye ku rwego rw’inyanja.

Latitude: S 02°10’39.8’’

Longitude: E 030°31’19’’

Imirimo ikorerwa mu ishami rya Ngoma

Ishami rya Ngoma rikorerwamo imirimo itandukanye irimo Guhinga:

Ibinyampeke (umuceri n’ibigori);

Ibinyamisogwe n’ibihingwa by'ibinyamavuta (soya n’ibishyimbo);

Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto (imyembe);

Ibihingwa by’ibinyamizi n’ibinyabijumba (imyumbati);

Imicungire ihuriweho y’uburumbuke bw’ubutaka;

Kuhira no gukoresha imashini mu buhinzi;

Ubworozi bw’amafi n’uburobyi;

Ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare hamwe na serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo;

Gahunda z’urutoki n’ikawa.

Iri shami rikorera ibikorwa byaryo kuri site eshanu, arizo:

Gahororo na Kibungo ziherereye mu Karere ka Ngoma;

Rukira na Mahama ziherereye mu Karere ka Kirehe.

Ishami rya Ngoma kandi ricunga hegitari 300 zikoreshwa nk’ahashyirwa ibimera cyangwa amatungo mu kato (quarantine post) mu Karere ka Kayonza, ndetse n’izindi hegitari 97 z’ishyamba kamere ry'Ibandamakera, riherereye mu Murenge wa Mpanga.

 

Gusubira Inyuma

Gilbert Rwaganje

UMUYOBOZI WA SITASIYO