Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

            Ishami rya Ntendezi

Ishami rya Ntendezi rihereye mu Kagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba. Ishami rya Ntendezi rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa Nyamsheke na Rusizi.

Ibikorwa by’ingenzi bikorerwa muriri shami  byibanda ku gutubura imbuto z’indobanure z’ibihingwa bibereye ako gace, birimo:

Ibishyimbo

Ibirayi

Ibigori

Umuceri (cyane cyane i Bugarama)

Imboga n’imbuto (Horticulture)

Ibihingwa ngengabukungu birimo icyayi n’ikawa

Byongeye kandi, ishami rya Ntendezi rigira uruhare runini mu bikorwa by'iyamamazabuhinzi hagamijwe gufasha abahinzi kunoza uburyo bwo guhinga, gusarura no gufata neza umusaruro.

Ubushakashatsi ku bihingwa byavuzwe haruguru bukorerwa muri site eshatu arizo:

Site ya Ntendezi:yibanda ku bihingwa ngandurarugo.

Site ya Bugarama: ibyanda cyane ku muceri, imboga n’imbuto, ndetse n’imyumbati.

Site ya Mwito: yibanda ku bihingwa ngengabukungu.

Uretse ibikorwa by’ubuhinzi, ishami rya Ntendezi rinakora ibikorwa bijyanye n’ubworozi kandi rikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose z’ubworozi mu Turere rirenereramo ibyo bikorwa.

Ibikorwa by’ingenzi mu rwego rw’ubworozi birimo:

Gutanga ubujyanama n’iyamamazabworozi.

Kongerera ubushobozi aborozi mu bijyanye n’umusaruro w’amatungo.

Guteza imbere ubuvuzi bw’amatungo.

 

Gusubira Inyuma

HAKIZIMANA Chrispin

Umuyobozi W'Ishami