Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ishami rya Nyamagabe 

Ishami rya Nayamagabi riherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka, Akagari ka Ngiryi, mu mudugudu wa Munyege. Mu rwego rw’imiyiborere, Ishami rya Nyamagabe rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

SITE ZIKORERWAHO IBIKORWA 

1. Site ya Akanyirandori
Iyi site iherereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Tare. Ifite ubuso bwa hegitari 6, aho hakorerwa ituburwa n’ikwirakwizwa ry’imbuto z’indobanure z’ibirayi, ingano, amashaza, ibishyimbo ndetse n’imbuto z’ubwatsi bw’amatungo. Kuri iyi site kandi hahingwa ibiti by’ubuhinzi buvanze n’amashyamba (Agroforestry).

2. Site ya Kitabi
Iyi site iherereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kitabi. Ifite ubuso bwa hegitari 8, aho hakorerwa ituburwa ry’imbuto z’indobanure z’ibirayi, ingano, amashaza n’ibishyimbo. Hanakorerwa ubushakashatsi ku moko mashya y’imbuto z’ibihingwa.

3. Site ya Sigira
Iyi site iherereye mu Mirenge ya Uwinkingi na Kitabi, hakurya y’Ishyamba rya Nyungwe. Ifite ubuso bwa hegitari 76, aho hakorerwa ituburwa ry’imbuto z’indobanure z’ibirayi, ingano, amashaza, ibishyimbo, marakuja n’itomati y’igiti (Tamarillo). Hanakorerwa kandi ubushakashatsi ku moko mashya y’imbuto z’ibihingwa.

Porogaramu Zikorera mu ishami rya Nyamagabe

Gukora no gutubura imbuto z’indobanure (ibirayi, amashaza, ibishyimbo n’ingano);

Gahunda y’ibinyampeke (ibigori n’ingano);

Gahunda y’ibinyamisogwe n’ibihingwa bitanga amavuta (ibishyimbo);

Gahunda y’ibihingwa by’imizi n’ibijumba (ibirayi);

Gahunda y’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto;

Gahunda ya serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo;

Gahunda y’udukoko tw’ubucuruzi.

Ubushakashatsi n’Ubujyanama

Ibikorwa by’ubushakashatsi kuri Sitasiyo ya Nyamagabe bikorwa muri Porogaramu zose zavuzwe haruguru. Serivisi z’ubujyanama ku buhinzi n’ubworozi zitangwa n’abajyanama b’ubuhinzi n’ubworozi bakorera mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, dukorerwamo n’iyi sitasiyo.

 

Gusubira Inyuma 

DUSHIMIMANA Jean De Dieu

Umuyobozi Wa Sitasiyo