Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

                Ishami rya Musanze 

Ishami rya Musanze rihereye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru. Mu rwego rw'imiyoborere, ishami rya Musanze rireberera ibikorwa by'Ubuhinzi n'Ubworozi bikorerwa  mu Turere twa Musanze, Rulindo na Gakenke.

Mbere, iri shami ryari rizwi nka Centre PNAP, ryashinzwe mu 1979 rigamije gukora ubushakashatsi ku gihingwa  cy'ibirayi. Mu mwaka wa 2000, ryaguye ibikorwa byaryo harimo gukora ubushakashatsi ku bihingwa bitandukanye  birimo: ibishyimbo, ingano, ibigori n’imboga, hamwe n’imicungire y’ubutaka n’amazi ndetse n’ubworozi.

Iri shami rifite site rikoreraho ubushakashatsi ziherereye ku butumburuke bwa metero 2300, mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze (1°25'6’’ S, 29°35'25’’ E), ikoreshwa mu bushakashatsi, gutubura imbuto n’ibikorwa by’ubworozi.

Ikirere cya Musanze

Ikirere cya Musanze kirahehereye kandi kigira n'ubushyuhe bucye

Imvura igwa umwaka wose

Impuzandengo y’imvura: 1302 mm ku mwaka

Impuzandengo y’ubushyuhe: 17.8°C

 

 

Gusubira Inyuma

RUKUNDO Aimable

Umuyobozi Wa Sitasiyo