Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Poragarmu y'Amatungo Atuza

Porogaramu y’amatungo Atuza yibanda ku bworozi bw’ingurube, inkoko n’inkwavu.

Intego y’iyi porogaramu ni uguteza imbere umusaruro n’imikorere myiza y’ubwoko bw’ingurube, inkoko n’inkwavu mu buryo burambye, guteza imbere ubuzima rusange no gushyigikira ubucuruzi bw’ibikomoka kuri ayo matungo kugira ngo bigire uruhare mu kugabanya ubukene, guteza imbere umutekano w’ibiribwa n’imirire myiza ndetse no kongera amafaranga yinjira ku borozi no ku bandi bafatanyabikorwa.

Intego rusange ya porogaramu ni ukongera uruhare rw’uruhererekane nyongeragaciro rw’ingurube, inkwavu n’inkoko mu guteza imbere umutekano w’ibiribwa n’imirire ndetse no kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu kongerera aborozi ubushobozi bwo kubona ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho.

Intego zihariye ni izi zikurikira:

Kongera umusaruro w’ingurube, inkoko n’inkwavu no gufasha aborozi kubona ubwoko butanga umusaruro mwinshi w’inyama (ingurube, inkoko n’inkwavu) ndetse n’amagi (inkoko) binyuze mu guteza imbere ubworozi bushingiye ku ikoranabuhanga rinoza ubwoko, indyo iboneye no gukumira no kurwanya indwara.
Kubungabunga no guteza imbere ubwoko bw’inkomoko bw’ingurube, inkoko n’inkwavu kugira ngo buzabe ububiko bw’imiterere ifasha ayo matungo kwihanganira ibidukikije no guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka mu gihe kizaza.


Kongerera ubushobozi aborozi b’ingurube, inkwavu n’inkoko.


A. Mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’ingurube burambye, hibandwa kuri ibi bikurikira:

Guteza imbere no kunoza ikoranabuhanga rikoreshwa mu mirire y’ingurube, kunoza ubwoko no gusuzuma indwara.
Guteza imbere uburyo igihugu n’abafatanyabikorwa batanga ubwoko bw’ingurube bunoze ku borozi.
Guteza imbere ibigo byororwamo ingurube no gushyiraho gahunda zo kwegera aborozi no kubaha amahugurwa ku bworozi bw’ingurube.


B. Mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’inkwavu burambye, hibandwa kuri ibi bikurikira:

Guteza imbere no kubungabunga ubwoko bw’inkwavu z’inkomoko binyuze mu gutoranya izifite ubushobozi bwo kwihanganira ibidukikije by’aho zororerwa.
Gushyiraho ibigo byororwamo inkwavu no kwinjiza amoko mashya y’inkwavu zituruka hanze kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.
Gushyira hamwe aborozi b’inkwavu mu byiciro bitandukanye by’ubworozi nko korora izororoka, izo kugwiza n’izindi.


C. Mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’inkoko burambye, hibandwa kuri ibi bikurikira:


Guteza imbere uburyo bw’ubworozi bw’inkoko no gufasha abafatanyabikorwa gutanga ubwoko bw’inkoko bunoze ku borozi.
Gushyigikira ibigo byororwamo inkoko mu gushyiraho gahunda zo guhugura no kwegera aborozi ku micungire myiza y’ubworozi bw’inkoko.
Gushyiraho uburyo bufasha abikorera kugira uruhare rukomeye mu gukoresha no kubungabunga umutungo mbonera w’ubwoko bw’inkoko mu buryo burambye.

 

Gusubira Inyuma