Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Porogaramu y'Amatungo Yuza

Porogaramu y’amatungo yuza ifite inshingano ebyiri z’ingenzi zirimo gukora ubushakashatsi no gutanga serivisi z’ubujyanama bwegereye aborozi hagamijwe kongera amashyo y’inka, ihene n’intama mu ruhererekane rwazo nyongeragaciro. Ubushakashatsi n’ubujyanama bikorwa byibanda cyane ku mikorere y’umubiri w’amatungo, imyororokere, kunoza ubwoko, imirire ndetse n’uburyo bwo korora buri bwoko bw’itungo.

Ibikorwa bijyanye n’ubushakashatsi n’ubujyanama bikorwa hashingiwe kuri gahunda z’umwaka n’imihigo igamije gusubiza ku byihutirwa igihugu cyihaye bikubiye muri gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST), irimo na Gahunda y’Igihugu yo Kuvugurura Ubuhinzi (PSTA).

Muri rusange, iyi porogaramu itegura ibikorwa by’ubushakashatsi n’ubujyanama bishobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Inashyiraho kandi ikanateza imbere uburyo bw’ubworozi bubungabunga ikirere hagamijwe kongera umusaruro w’amata n’inyama no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, cyane cyane gaz metani (CH4) ituruka ku igogorwa ry’ibiryo mu matungo no ku micungire y’imborera, ndetse na gaz nitrous oxide (N2O) ituruka ku micungire y’imborera.

Byongeye kandi, porogaramu iteza imbere uburyo bwo guhuza ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo haboneke umutekano w’ibiribwa n’imirire myiza. Nanone kandi, yubakira ubushobozi aborozi mu kwakira no gukoresha udushya n’ikoranabuhanga bihanganira imihindagurikire y’ikirere hagamijwe kongera umusaruro mu buhinzi n’ubworozi bw’amatungo magufi no kubungabunga umutungo kamere.
 

Gusubira Inyuma