Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Urwego rushinzwe gushyira mu bikorwa imishinga y'Ubuhinzi n'Ubworozi

Incamake

Urwego rushinzwe gushyira mu bikorwa imishunga y'Ubuhinzi n'Ubworozi (SPIU) muri RAB rufite inshingano zo gucunga, guhuza no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere mu buryo bunoze kandi butanga umusaruro.

Imishinga ishyirwa mu bikorwa na RAB irimo ibice bibiri aribyo: Imishinga iterwa inkunga n'Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere y’Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) n’Imishinga iterwa inkunga na Banki y’Isi n’Ikigo cya Repubulika ya Koreya gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga n’Inkunga y’Amajyambere (KOICA).

Imishinga ishyirwa mu bikorwa n’ Urwego rushinzwe gushyira mu bikorwa imishinga y'Ubuhinzi n'Ubworozi irimo: Umushinga wo guteza imbere ubworozi bw'inka zitanga umukamo mu Rwanda – RDDP, Umushinga wo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi no kugeza ibiyakomokaho ku masoko (PRISM), umushinga wa Leta Ugamije gufasha abaturage bo mu Karere ka Kayonza kubona  amazi, umusaruro mwiza kandi mwinshi, n’ubutaka bw’ubuhinzi bubungabunzwe neza (KIIWP), Umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi mu buryo burambye no guhuza abahinzi n’amasoko(SAPMP), Umushinga wo Kongera Umusaruro w’Ubuhinzi mu buryo burambye no kwihaza mu biribwa(SAIP), n’ Umushinga  ugamije guteza imbere ubuhinzi buhingira isoko no guteza imbere ingambo zo gukimira imbogamizi abahinzi bahura nazo (CDAT).

Imishinga Iterwa Inkunga na IFAD

1. RDDP

Uyu mushinga wibanda ku nkingi eshatu z’ingenzi arizo:

Guteza imbere ubworozi bw'inka zitanga umukamo bushingiye ku buryo bujyanye n’imihindagurikire y’ikirere;

Guteza imbere amashyirahamwe y’aborozi n’uruhererekane nyongeragaciro;

Guteza imbere inzego n’amategeko agenga urwego rw’ubworozi.

RDDP ikorera mu turere 14 two mu Ntara enye z’u Rwanda:

Iburasirazuba: Nyagatare, Rwamagana, Kayonza na Gatsibo;

Amajyaruguru: Gicumbi, Burera na Musanze;

Iburengerazuba: Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Ngororero;

Amajyepfo: Nyanza, Huye na Ruhango.

2. PRISM

Uyu mushinga uterwa inkunga na Guverinoma y’u Rwanda, IFAD na Enabel, ku bufatanye na Heifer International ndetse na VSF Belgium nk’abafatanyabikorwa bakomeye mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

PRISM ikorera mu turere 15 two mu Ntara z’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburengerazuba:

Amajyaruguru: Gakenke, Musanze, Burera, Rulindo na Gicumbi;

Amajyepfo: Ruhango, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe;

Iburengerazuba: Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Karongi na Nyamasheke.

Aya turere yatoranyijwe hashingiwe ku rwego rw’ubukene, ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ndetse n’ubushobozi bwaho mu guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi.

PRISM yibanda ku ruhererekane nyongeragaciro rw’amatungo magufi arimo:

Ingurube;

Inkoko;

Intama n’ihene.

3. KIIWP: Icyiciro cya I (2019–2023) n’Icyiciro cya II (2023–2028)

Intego rusange ya KIIWP ni ugutanga umusanzu mu kugabanya ubukene mu Ntara y’Iburasirazuba yibasirwa cyane n’amapfa. Binyuze muri uyu mushinga, hitezwe ko abahinzi bato bazihaza mu biribwa n’imirire, kongera amafaranga yinjira mu ngo zisaga 40,000 zo mu cyaro, ndetse no kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kongera umutungo, cyane cyane ku miryango iyobowe n’abagore n’urubyiruko.

Iyi ntego izagerwaho binyuze mu guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi bugezweho, burambye kandi butanga inyungu, hifashishijwe ubufatanye hagati ya Leta, abikorera n’abahinzi (4Ps) aho bishoboka hose.

KIIWP ikorera mu mirenge icyenda yo mu Karere ka Kayonza ikunze kwibasirwa n’amapfa, ari yo:

Gahini

Kabare

Kabarondo

Murama

Murundi

Mwiri

Ndego

Ruramira

Rwinkwavu.

Imishinga Iterwa Inkunga na Banki y’Isi na KOICA

1. SAPMP

SAPMP ni umushinga uterwa inkunga na Repubulika ya Koreya y’Epfo binyuze mu Kigo cya Repubulika ya Koreya gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga n’Inkunga y’Amajyambere (KOICA).

Intego y’uyu mushinga ni uguteza imbere ubuhinzi burambye no guhuza abahinzi n’amasoko binyuze mu kongera umusaruro w’ubuhinzi no kunoza uburyo bwo kugurisha umusaruro w’ubuhinzi mu bice umushinga ukoreramo.

2. SAIP

SAIP ni umushinga uterwa inkunga na gahunda mpuzamahanga yita ku buhinzi n’umutekano mu biribwa (GAFSP), binyuze muri Banki y’Isi, Ishami ry’Iterambere Mpuzamahanga (IDA).

Intego y’umushinga ni ukongera umusaruro w’ubuhinzi, korohereza abahinzi kubona amasoko no kwihaza mu biribwa ku baturage mu bice uyu mushinga ukoreramo.

3. CDAT

Intego z’uyu mushinga ni:

Kongera ikoreshwa ry’ubuhinzi bwuhirwa;

Guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku bucuruzi ku bahinzi n’ibigo by’ubucuruzi bw’ubuhinzi bikora mu ruhererekane nyongeragaciro rwatoranyijwe;

Kongera uburyo bwo kubona serivisi z’imari mu rwego rw’ubuhinzi.