Porogaramu y'Urutooki
Porogaramu y’urutooki ifite inshingano zo gukora ubushakashatsi no guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi bw’urutooki hagamijwe kongera umusaruro w’ibitooki, guteza imbere ubwoko bw’insina, kubungabunga uturemangingo ndangasano tw’insina, no guteza imbere uburyo burambye bwo guhinga urutooki mu Rwanda.
Guhitamo amoko y’insina zo guhinga bishingira ku moko asanzwe akorerwaho ubushakashakatsi mu bindi bigo by’ubushakashatsi birimo IITA-East Africa, ITC-Belgium na Taiwan. Binyuze muri pororgaramu y’urutooki, RAB ifite imirimo ikorerwa mo ubushakashatsi muri RAB sitasiyo ya Rubona na Kibungo aho muriyi mirimo hahinze mo amoko 117 y’urutooki yakusanyijwe mu Rwanda cyangwa yaturutse hanze nk’imbuto z’inyamahanga (exotic varieties).
Kugeza ubu, Hateguwe kandi hakwirakwizwa imfashanyigisho ku mihingire myiza hamwe n’uburyo bwiza bwo kurwanya indwara n’ibyonnyi mu rutooki. Iri yamamzabuhinzi rikorwa binyuze mu mahugurwa agenerwa abahugura abahinzi, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga (nka BXW App), ibiganiro kuri radiyo na televiziyo, ndetse n’ubukangurambaga ku kwiicira urutooki no kurwanya indwara. Inyandiko zicapye zifasha abahinzi mu kwiyungura ubumenyi ziboneka kuri sitasiyo za RAB cyangwa se ku rubuga rwa RAB.