Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Urwego rushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi

Urwego rushinzwe iteramabere ry’Ubuhinzi muri RAB rushyira mu bikorwa mu bikorwa politiki y’igihugu, amategeko n’ingamba birebana n’itermbere ry’ubuhinzi kandi rukanagira uruhare mu gutegura politiki n’ingamba by’igihugu mu rwego rw’ubuhinzi.

Imeli: info@rab.gov.rw

Umurongo utishyurwa:4675

Telefoni igendanwa:+250788385312

Aho tubarizwa:Rwanda - Intara y'Amajyepho, Akarere ka Huye.

Agasanduku k'iposita:5016 Huye - Rwanda

Amashami n'Udushami bigize urwego rushinzwe guteza imbere Ubuhinzi

Ishami rishinzwe guteza imbere ibihingwa n'iyamamazabuhinzi

Ishami rishinzwe guteza imbere ibihingwa n’iyamamazabuhinzi rishinzwe guhuza ibikorwa, gukurikirana no gushyira mu bikorwa politiki ya Leta ijyanye n’ubushakashatsi ku bihingwa n’iyamamazabuhinzi binyuze mu maporogaramu n’amashami ya RAB ari hirya no hino mu gihugu.

Ishami rishinzwe gufata neza Ubutaka, Kuhira n'Iyamamazabuhinzi

Ishami rishinzwe kubungabunga ubutaka, kuhira n’iyamamazabuhinzi rifite inshingano zo guteza imbere ubuhinzi bugezweho binyuze mu micungire myiza y’ubutaka n’umutungo w’amazi. Izi nshingano zigerwaho binyuze muri porogaramu enye zibarizwa muri iri shami.

Agashami gashinzwe gufata neza Umusaruro

Agashami gashinzwe gufata neza umusaruro gafite inshingano zo gushyira mu bikorwa politiki y’ubuhinzi y’igihugugashingiye kuri Gahunda y’Igihugu y’Iterambere ry’Ubuhinzi (PSTA). Aka gashami kibanda ku guteza imbere n’isakazabumenyi mu gufata neza umusaruro nyuma yo gusarura hagamijwe kugabanya igihombo, …

Agashami gashinzwe Imbuto n'Ifumbire

Agashami gashinzwe imbuto n’ifumbire gakorera mu munsi y’Urwego rushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, kakaba gafite inshingano zo gukurikirana no guhuza ibikorwa byo gukwirakwiza imbuto n’ifumbire mu gihugu….

Porogaramu yo kubungabunga uturemangingo ndangsano tw'ibihingwa n'amatungo

Porogaramu yo kubungabunga uturemangingo ndangasano tw’ibihingwa n'amatungo ifite inshingano zo kubungabunga no guteza imbere ikoreshwa rirambye ry’uteremangingo ndangasano tw'ibihingwa n'amatungo.