Porogaramu y’Ibinyampeke
Porogaramu y’Ibinyampeke ifite inshingano zo gukora ubushakashatsi, guteza imbere, gusohora no gukwirakwiza imbuto z’ibinyampeke zitanga umusaruro mwinshi, zihangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’indwara. Bijyanye na gahunda ya Leta yo kongera umusaruro w’Ubuhinzi (Crop Intensification Program – CIP) yatangiye mu mwaka wa 2007. Porogaramu y’ibinyampeke yagize uruhare kwihaza mu biribwa, kuzamura imibereho myiza y’abahinzi, gushimangira gahunda y’igihugu y’imbuto, no gushyigikira ubuhinzi burambye buzana impinduka zirambye mu Rwanda.
Kuva ku ihingwa ry’imbuto z’ibigori zari zimenyerewe mu Rwanda, ugana kw’ikoreshwa ry’mbuto za iburide (hybrids) zikorewe imbere mu gihugu byatumye havuka ibigo by’ubucuruzi bituburira imbuto aho ibi bigo byafashije kubona imbuto z’ibigori zikenewe n’abahinzi.
Ibihingwa bikorerwaho ubushakashatsi muri porogaramu y’ibinyampeke
a) Ibigori
Guteza imbere, kumurika no gukwirakwiza imbuto z’ibigori zihanganira imihindagurikire y’ibihe, amapfa, indwara n’ibyonnyi kandi zitanga umusaruro mwinshi.
Kunoza itunganywa ry’imbuto hitawe ku kubungabunga ubwiza n’umwimerere bw’amoko y’imbuto y’ibigori bunyuze mu kurinda uturemangingo ndangasano n’ibiranga imbuto bishingiye ku miterere yayo;
Gukurikirana uruhererekane rw’imbuto kuva muri laboaratwari kugeza ku muhinzi
Gufasha bigo by’ubucuruzi bitubura imbuto z’ibigori no kuzamamza
b) Umuceri
Guteza imbere, kumurika no gukwirakwiza imbuto z’umuceri ugira umusaruro mwinshi kandi ufite umwihariko wo kugira intente ndende, impumuro nziza, wihanganira ubukonje, ndetse ufite ubushobozi bwo kwihanmganira indwara n’ibyonnyi.
Gukurikirana uruhererekane rw’imbuto kuva muri laboaratwari kugeza ku muhinzi.
Gufasha bigo by’ubucuruzi bitubura imbuto z’ibigori no kuzamamza
c) Ingano na Sayiri
Guteza imbere, kumurika no gukwirakwiza imbuto z’ingano na sayiri zujuje ubuziranenge, zitanga umusaruro mwinshi kandi zihanganira indwara n’ibyonnyi. Ndetse zihanganira amazi menshi mu butaka.
Guteza imbere ihingwa ry’ingano na syairi n’iyamamazabuhinzi ku buryo guhinga neza.
d) Amasaka (Sorghum)
Guteza, kumurika no gukwirakwiza ubwoko bw’imbuto z’amasaka zitanga umusaruro mwinshi kandi zihanganira indwara n’ibyonnyi.