Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Porogaramu ishinzwe ikoranabuhanga ry’uturemangingo ndangasano n’utunyabuzima duto

Porogaramu ishinzwe ikoranabuhanga ry’uturemangingo ndangasano n’utunyabuzima duto ifite inshingano zo guhanga udushya mu ikoranabuhanga ry’ibinyabuzima hagamijwe iterambere ry’umusaruro w’ubuhinzi mu buryo burambye. Iyi porogaramu ikora ubushakashatsi mu nzego enye arizo: Kwinaziriza muri laboratwari, Ibihumyo, Ifumbire ikorwa hifashishsjwe utunyabuzima duto, Laboratwari yo gusuzuma indwara z’ibihingwa.


Kwinaziriza ibihingwa muri laboratwari: Uburyo gakondo bwo kwinaza ibihingwa butanga umubare muto w’ingemwe zo gutera, kandi hakabamo n’ibyago byo gukwirakwiza indwara zikomotse ku mbuto yinajwe.  Mu gukemurua iki kibazo, RAB yashyize ho uburyo bugezweho bwo kwinazirirza ingemwe muri laboratwari (plant tissue culture laboratory). Ubu ni uburyo bwa gihanga aho agace gato k’igihingwa gashyirwa mu bikoresho byabugenewe byo muri laboratwari. Aka gace gashirwa ahantu hagenzuwe neza aho kadashobora kwandura indwara, kakagaburirwa intungagihingwa nyuma y’igihe gito, ka gace kakabyara utugemwe twinshi dushobora guterwa ku buso bunini kandi hakoreshejwe ahantu hato kugira ziboneke.
RAB yubatse ibikorwaremezo bwo kwinazirizamo mu mashami yayo arimo irya Rubona na Musanze aho izi laboratwari zikoreshwa mu (1) guteza imbere uburyo bwo kwinaza no kubungabunga uturemangingo ndangasano tw’ibihingwa (2) Gukora ingemwe z’imyumbati, ibirayi, insina, ibijumba, n’kwa za iburide zidafite uburywayi na buke.


Ubushakashatsi ku gihingwa cy’ibihumyo n’iyamamazabuhinzi: Ibikorwa by’ingezni ku buhinzi by’ibihumyo ni ugukora ubushakashatsi hagamijwe guteza imbere no guhanga udushya mu gukora no gukwirakwiza imbuto z’ibihumyo n’imigina, ndetse no guteza imbere ubuhinzi bw’ibihumyo binyuze mu mirima-shuli  no guhugura abahinzi.
Abahinzi bitabiriye mu bwinshi guhinga ubwoko bw’ibihumyo bwitwa  Pleurotus ostreatus, ni mu gihe kandi RAB ikomeje gukora ubushakashatsi ku bundi ubwoko bushya bune bw’ibihumyo, ari bwo Pleurotus ferengi, Pleurotus auricularia, Agrocybe cylindracea, na Ganoderma lucidum.

Ubushakashatsi ku ifumbire ikorwa hifashishijwe utunyabuzima duto n’iyamamazabuhinzi: RAB ifite laboratwari y’udukoko duto twifashihswa mu gukora ifumbire ikorwa hifashishjwe utwo dukoko.

Laboratwari yo gusuzuma indwara z’ibihingwa: Laboratwari yo gusuzuma indwara z’ibihingwa ikora ubushakashatsi ku gusuzuma no kumenya indwara z’ibihingwa hifashishijwe uburyo bwemewe bwo gukoresha udukoko duto. 
 

Gusubira Inyuma