Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Porogaramu y'Ibinyamizi n'Ibinyabijumba

Porogaramu y’ibinyamizi n’Ibinyabijumba isihinzwe guhuza, kugenzura no guteza imbere ubushakashatsi, iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’iyamamazabuhinzi mu bihingwa by’ibinyamizi n’ibinyabijumba, cyane cyane imyumbati, ibirayi n’ibijumba. Nanone kandi, iyi porogaramu ishinzwe kandi guteza imbere ibikorwa by’ubushakashatsi ku bindi bihingwa by’imizi n’ibinyabijumba bidakunze kwitabwaho cyane nk’amateke n’ibikoro.


Ibikorwa bya porogaramu y’ibinyamizi n’Ibinaybijumba ishingiye ku nkingi zirindwi:
1.    Guteza imbere amoko mashya; 
2.    Guteza imbere uburyo bwo kurwanya indwara n’ibyonnyi;
3.    Guteza imbere iyamamazabuhinzi rijyanye no kumenya guhinga neza;
4.    Gukora imbuto z’ibanze (early generation seeds) noguhugura abatubuzi b’imbuto;
5.    Gufata neza umusasruro no kuwongerera agaciro; 
6.    Gukwirakwiza no kumenyekanisha udushya mu buhinzi; 
7.    Guhugura abafatanyabikorwa bose bari mu ruhererekane nyongera gaciro k’ibinyamizi n’ibinyabijumba.
 

Gusubira Inyuma