Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Porogarmu y'Ibihingwa gakondo byoherezwa mu mahanga

Porogaramu y’ibihingwa gakondo byoherezwa mu mahanga ifite inshingano zo guteza imbere, gukora  ushakashatsi n’iyamamazabunzi hagamijwe kongera umusaruro, kububungabunga uruhererekane rw’ibi bihingwa, guteza imbere imibereho myiza y’abahinzi no kongera uruhare rw’ibikomoka ku buhinzi bw’ibihingwa byoherezwa mu hanga mu itermbere ry’umuhinzi.


Ubushakashatsi n’iyimamazabuhinzi ry’ibihingwa by’icyayi na kawa ryibanda ku guteza guhanga udushya dushingiye ku miterere y’isoko mu buryo bukurimira:
• Guteza imbere no gukwirakwiza amoko y’ikawa n’icyayi ajyanye n’isoko, ahuye n’amahitamo y’abahinzi n’abaguzi, kandi agira umusaruro mwinshi kandi mwiza.  
• Gukurikirana no kugenzura buri gihe indwara n’ibyonnyi, hagakurikiraho gutegura uburyo burambye bwo kubirwanya binyuze mu buryo bw’ubuvuzi bw’ibimera (plant clinics).
• Guteza imbere uburyo bwo gucunga neza intungabutaka hifashishijwe uburyo bw’ubuvuzi bw’ubutaka (soil clinics);
• Gushyigikira iterambere ry’ubuhinz bwa kawa n’icyayi binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo gukora imbuto, kuzikwirakwiza n’amahugurwa y’abatuzio bigenga.
•Gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere 
• Gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu iyamamazabuhinzi hagamijwe kubungabunga mu buryo burambye igihingwa cya kawa n’icyay binyuze mu bitabo n’udutabo, ibiganiro ku ma radiyo na televiyo na filime mabarankuru.
 

Gusubira Inyuma