Porogaramu yo guteza imbere ikoreshwa ry’amamashimi mu buhinzi
Gukoresha imashini mu bikorwa by’ubuhinzi ni ukwifashihsa imashini nto n’inini mu mirimo y’ubuhinzi irimo guhinga, kuhira, gutanganya umusaruro no kuwugeza ku maskoko. Gukoresha imashini bigirira umumaro mwinshi umuhinzi kuko bimufasha kwihutisha imirirmo no gufata neza umusaruro. Izi mashini kandi harimo nizifasha umuhinzi mu kuhira nibindi ariko byose intego nyamukuru ikaba iyo kongera umusaruro binyuze mu gukora ubuhinzi bugezweho.
Mu Rwanda, porogaramu yo gukoresha amamshini mu mirimo y’ubuhinzi yatangiye mu mwaka wa 2009 igamije guteza imbere uburyo bw’ikoreshwa ry’imashini mu buhinzi ku bahinzi bo mu cyaro no guteza imbere ubuhinzi bukoresha imashini no guteza imbere ikoreshwa ry’imashini mu bikorwa byo gutunganya no gufata nez aumusaruro.
Kugirango porgaramu yo guteza imbere ikoreshwa ry’imashini mu bikorwa by’ubuhinzi igere ku ntego zayo ikorana n’abikorera bakora mu bijyanye n’amamashini akoreshwa mu buhinzi barimo Lonagro, Meta Plant, Evergreen, Blue Gear nabandi batanga izi serivisi barimo MUVUMBA P8, Bungabunga ubutaka, NAGRICO, KNU Agri-Mechanized Services, CNA Smart Services (CNASS), RMF, AGRESSOL, OUSAC, REMED, MUKUNGURI, n’abandi).
Ibikorwa by’ingenzi byikorwa na Porogaramu yo guteza imbere ikoreshwa ry’amamashimi mu buhinzi :
• Gukora ubukangurambaga binyuze mu mamurikagurisha y’imashini ku bufatanye n’abatanga serivisi z’amamashini akoreshwa mu bihinzi
• Guhuza abahinzi n’abatanga serivisi z’amamashini akoreshwa mu buhinzi
• Gukurikirana no kugenzura serivisi z’mamashini y’ubuhinzi zitangwa n’abikorera
• Gukangurira abikorera (harimo n’amatsinda y’urubyiruko) gushora imari mu bikorwa by’amamshini yifashishwa mu bihinzi binyuze mu gukora ngendoshuri no kubagaragariza amahirwe abirimo
• Gusana no kubungabunga imashini zikoreshwa mu buhinzi za RAB
Kuri ubu, iyi gahunda yibanda cyane kuri ibi bikurikira:
• Kongerera ubumenyi abahinzi bato ku ikoreshwa ry’imashini nto mu buhinzi
• Kwinjiza amatsinda y’urubyiruko mu gutanga serivisi z’imashini nto zikoreshwa mu buhinzi
• Gufasha abahinzi kubona imshini zikoreshwa mu buhinzi binyuze mu gushyira hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’imashini mu bihinzi mu gihugu.