Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Agashami gashinzwe Imbuto n'Ifumbire 

Incamake

Agashami gashinzwe imbuto n’ifumbire gakorera mu munsi y’Urwego rushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, kakaba gafite inshingano zo gukurikirana no guhuza ibikorwa byo gukwirakwiza imbuto n’ifumbire mu gihugu. Mu bikorwa by’ingenzi aka gashami gakora harimo igenamigambi no guhuza ibikorwa byo gutubura no gutanga imbuto z’ubwoko bunyuranye zikenerwa mu gihugu hagamijwe kuzigeza ku bahinzi bazikeneye mu bihe bitandukanye by’ihinga. 


Igenamigambi, itangwa n’isaranganywa ry’imbuto n’ifumbire byunganiwe na Leta nabyo bihuzwa kandi bigakurikiranwa naka gashami. Ku bufatanye na RICA, ibikorwa byo gupima ubuziranenge bw’imbuto bikorwa na Laboratwari y’Igihugu ishinzwe gupima imbuto, ikorera muri aka gashami. Binyuze muri aka gashami kandi, abafatanyabikorwa b’abikorera bakora ibikorwa byo gutubura no gucuruza imbuto bahabwa amahugurwa kugira ngo bakore kinyamwuga.


Agashami gashinzwe imbuto n’ifumbire gasohoza inshingano zako binyuze muri serivisi (gahunda) eshatu z’ingenzi, ari zo:
1.    Porogaramu yo Guteza Imbere Imbuto zituburirwa imbere mu gihugu; 
2.    Gahunda ya Leta yo gutanga imbuto n’ifumbire byunganiwe; 
3.    Laboratwari y’Igihugu Ishinzwe Gupima Imbuto.
 

Inshingano z’Ingenzi z’agashami gashinzwe ’Imbuto n’Ifumbire

•    Gutegura no gukurikirana gahunda yishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa byose bigamije guteza imbere iboneka ry’imbuto n’ifumbire zifite ubuziranenge kandi zihagije ku bahinzi mu gihugu;
•    Gutegura igenamigambi rihuriweho ryo gutubura imbuto mu byiciro bitanduaknye kandi rigakorwa buri mwaka;
•    Gukangurira abafatanyabikorwa kugira gushora imari mu bikorwa biteza imbere iboneka ry’imbuto n’ifumbire bihagije mu gihugu;
•    Gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo gutubura ibyiciro bitandukanye by’imbuto haba kuri sitasiyo za RAB no ku batubuzi b’imbuto bikorera;
•    Gukurirkira ko ibikoresho nkenerwa n’imashini zikenerwa mu gutubura no gutunganya imbuto bikabonekera gihe;
•    Guhuza ibikorwa byo gushaka ubushobozi n’ingengo y’imari yo gushyira mu bikorwa ibikorwa byateganyijwe;
•    Gushyiraho uburyo bufasha kumenya imbuto n’ifumbire izakenerwa hagamijwe kunoza igenamigambi n’itangwa ryazo;
•    Gushyiraho uburyo bunoze butuma abahinzi babonera imbuto n’ifumbire ku gihe mu bihe by’ihinga;
•    Guhuza no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya politiki n’amabwiriza bijyanye n’itangwa n’imikoreshereze y’imbuto n’ifumbire mu gihugu;
•    Kwemeza ko imbuto zigezwa ku bahinzi zujuje ubuziranenge busabwa binyuze mu kongerera ubumenyi abatekinisiye bashinzwe gutubura imbuto  kugira bashobozwe gutanga ubufasha bwa tekiniki bukenewe ku batubuzi b’imbuto bikorera, no gukora igenzura ryimbitse muri laboratwari ku mbuto zose mbere yo kugezwa ku bahinzi;
•    Guhuza ibikorwa byo guteza imbere no gukoresha uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha gukurikirana itangwa ry’imbuto n’ifumbire bihabwa abahinzi mu turere;
•    Aka gashami gafatanya n’uturere, abatanga inyongeramusaruro n’abacuruzi bazo (Agro-dealers), mu guhuza ibikorwa byo kugeza imbuto n’ifumbire ku bahinzi ku gihe mu gihugu hose;
•    Kuyobora ibikorwa byo guhuza abafatanyabikorwa batandukanye mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibihingwa hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’ifumbire n’imbuto z’indobanure ku bahinzi;
•    Guteza imbere no guhuza imikorere y’inzego n’amahuriro atandukanye y’abafatanyabikorwa mu rwego rw’imbuto n’ifumbire hagamijwe guteza imbere no kunoza itangwa ry’inyongeramusaruro z’ubuhinzi mu gihugu;
•    Kwemeza ihuzabikorwa ry’ibikorwa, imishinga n’umutungo bifasha gutanga neza serivisi zijyanye n’imbuto, no gukoresha neza umutungo wa Leta n’ibikoresho bya Leta.