Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi z’Ubuvuzi bw’Amatungo

Serivisi y'ubuvuzi bw'amatungo igira uruhare runini mu guteza imbere ubuzima bw’amatungo, kurinda ubuzima rusange bw’abaturage no guteza imbere ubworozi burambye binyuze muri serivisi zitandukanye n’ibikorwa bya laboratwari. Iri shami rishinzwe gutanga impushya zo kwinjiza, kohereza no gutambutsa ibikomoka ku matungo n’amatungo hagamijwe kubahiriza amabwiriza y’ubuzima bw’amatungo ku rwego rw’igihugu no mpuzamahanga. Rinashinzwe gukwirakwiza inkingo no kugenzura ubuziranenge bwazo kugira ngo zibe zizewe kandi zitange umusaruro mwiza mu gihugu hose.

Iri shami kandi rikora igenzura ry’ubuzima rusange ndetse rigashyira mu bikorwa gahunda zo gukumira no kurwanya indwara z’amatungo binyuze mu gukingira no gukurikirana indwara, hagamijwe kurinda umusaruro w’ubworozi no kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Laboratwari Nkuru y’Igihugu y’Isuzuma ry’Indwara z’amatungo (National Veterinary Diagnosis Laboratory) itanga serivisi z’ubusesenguzi n’ubushakashatsi binyuze mu mashami yihariye arimo Entomology na Protozoology, Serology, Helminthology, Bacteriology, Virology na Pathology. Aya mashami afasha mu gusuzuma neza indwara, gukurikirana ikwirakwira ryazo no gukora ubushakashatsi bwa siyansi, bityo bigafasha gufata ingamba zihuse mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bw’amatungo.

Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo, laboratwari z’icyitegererezo zashyizwe mu turere twa Nyagatare, Ngoma, Huye na Rubavu, kugira ngo serivisi z’isuzuma ry’indwara z’amatungo zitangwe neza kandi zigere ku borozi bo mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Muri Make

Gutanga uruhushya rwo kwinjiza, kohereza no kunyura mu gihugu amatungo n'ibiyakomokaho

Gukwirakwiza inkingo no kugenzura ubuziranenge bwazo;

Kurwanya indwara z’amatungo no gutanga cg kuzikingira

Laboratwari y’Igihugu yo gusuzuma indwara z’amatungo

Iyi laboratwari ikora ibi bikurikira:

→Entomology & protozoology

→Serology

→Helminthology

→Bacteriology

→Virology

→Pathology

Gusubira Inyuma