Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Porogaramu yo kurwanya indwara n'ibyonnyi mu bihingwa

Progaramu ishinzwe kurwanya indarwa n’ibyonnyi mu bihingwa ifite inshingano zo gukora ubushakashatsi, iyamamazabuhinzi no gushyira mu bikorwa ingamba zirambye zo kurwanya indwara n’ibyonnyi byibasira ibihingwa mu Rwanda. Ibi bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuzamura inyungu z’abahinzi, no gushimangira imtego y’igihugu yo kwihaza mu biribwa.


 Iyi porogaramu ikora ibikorwa bikurikira:
•    Guhugura abakungurambaga b’ubuhinzi ku kurwanya indwara n’ibyonnyi mmu bihingwa micungire y’udukoko n’indwara zikomeye; 
•    Gusura imirima no gutanga amahugurwa ku kurwanya indwara n’ibyonnyi. 
•    Gutegura cyangwa kuvugurura inyandiko n’amabwiriza y’ubuhinzi afasha mu kurwanya indwara n’ibyonnyi 
•    Gukora ibiganiro ku  ma radiyo na televiziyo ndetse n’amafilimi mbarankuru (documentaries); 
•    Gukora igenzura n’icyegeranyo ku dukoko twangiza imyaka; 
•    Gukora ubukangurambaga bwo kurwanya indwara n’ibyonnyi
•    Guhanga udushya mu kurwanya indwara n’ibyonnyi mu bihingwa
 

Gusubira inyuma