Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Porogaramu y’imboga n’imbuto

Porogaramu y’imboga n’imbuto ishinzwe guteza imbere no guteza imbere iyamamazabuhinzi bw’imboga n’imbuto zitanga umusaruro mwinshi kandi mwiza. Intego nyamukuru y’iyi porogaramu ni ukwihaza mu biribwa no gusakaza amaoko agezweho y’imboga n’imbuto yakozwe mu ikoranabuhanga rigezweho.

Ikigo cy’ikitegererezo mu buhinzi bw’imbo n’imbuto
Ikigo cy’ikitegererezo mu bihinzi bw’imboga n’imbuto giherereye ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali, cyashinzwe ku bufatanye bw’u Rwanda na Israel, kigamije kongerera ubushobozi n'ubumenyi abashakashatsi, abajyanama mu buhinzi, abahinzi bato n’abahinzi bakora ubucuruzi.


Iki kigo gikora nk’urubuga rwo gukwirakwiza ikoranabuhanga, guhanga udushya no gutanga amahugurwa afatika ku buryo bugezweho bwo guhinga imboga n’imbuto, ikoranabuhanga mu kuhira, guhinga mu nzu (greenhouses), uburyo bwo gufata neza umusaruro nyuma yo gusarura, ndetse no guteza imbere ubucuruzi bw’imboga n’imbuto. 
 

Gusubira inyuma