Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Gahunda yo Gucunga Ubutunzi Kamere bw’Ubuzima 

Gahunda yo Gucunga Ubutunzi Kamere bw’Ubuzima ifite inshingano zo kubungabunga no guteza imbere ikoreshwa rirambye ry’ubutunzi kamere bw’imbuto, inyamaswa n’utunyabuzima duto (microorganisms).

Binyuze mu Kigo cy’Igihugu Kibika Imbuto (National Gene Bank), iyi gahunda ishinzwe kubika neza no kubungabunga ubu butunzi kamere n’amakuru abujyanye nabwo, ndetse no kubutegura kugira ngo bushobore gukoreshwa mu buryo burambye mu buhinzi n’ubushakashatsi. Mbere yo kububika, iyi gahunda ikora ubushakashatsi bwo gushakisha no gukusanya ubu butunzi kamere, by’umwihariko ubwugarijwe no gushira.

Iyi gahunda kandi ishinzwe gushyira mu bikorwa Amasezerano Mpuzamahanga ku Butunzi Kamere bw’Ibihingwa bigenewe ibiribwa n’ubuhinzi, ndetse n’izindi ngamba mpuzamahanga zijyanye no kubungabunga no gukoresha neza ubu butunzi.