Porogaramu yo gufata neza ubutaka
Porogaramu yo gufata neza ubutaka yesa intego zayo binyuze mu nkunga ya Leta n’inkunga z’imishinga iterwa inkunga n’abafatanyabikorwa bo mu mahanga, hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu guteza imbere ikoranabuhanga, guhanga udushya n’imikoreshereze myiza y’ubutaka hashingiwe ku bumenyi bw’ubutaka no kubungabunga uburumbuke bwabwo. Iyi porogaramu kandi yashyize mu bikorwa ibikorwa by’iyamamazabuhinzi rigera ku bahinzi, hibandwa cyane ku buryo bwo kurwanya isuri no gushyiraho imirima-shuli yerekana uburyo bwo gufata neza ubutaka hagamijwe kuburinda ubusharire(soil acidity).
Ibikorwa by’ingenzi byakozwe harimo kubaka amaterasi y’indinganire, kunoza imikoreshereje y’ishwagara bitewe n’ingano ikenewe n’ubutaka cyangwa se igihingwa, gukora isesengura ku ruhurerekane nyongeragaciro rw’ishwagara no kwimakaza ikoranabuhanga mu kurwanya ubusarire bw’ubutaka, kongera umusaruro n’ubwiza bw’ingano hakoreshejwe intungagihingwa z’ingenzi zifasha mu mikurire y’ibihingwa, gusuzuma inyungu z’ingano n’ubwoko bw’intungagihingwa ku musaruro w’umuceri, ibigori n’ingano, gutegura inama zijyanye no gukoresha ifumbire n’ishwagara, gukora amakarita agaragaza intungabutaka, gusuzuma isuri n’uburyo bwo kuyikumira, kubaka uburyo bw’igihugu bwifashishwa mu gutanga amakuru ku butaka, ndetse no kongerera ubumenyi abahinzi.